Ukwihorera Gutangaje Kwabaye Mu Mateka Ya Ruhago

Ukwihorera Gutangaje Kwabaye Mu Mateka Ya Ruhago

This post is also available in: enEnglish

Ukwihorera ni kimwe mu bintu bikunze kugaragara muri ruhago. Ibi akenshi biteza ubucyeba bw’ibihe byose hagati y’amakipe aba ahanganye, ku buryo bihora byibukwa mu mateka ya ruhago. Hagiye habaho ukwihorera kenshi mu mupira w’amaguru. Dore bimwe mu bihe bijyanye no kwihorera bizahora byibukwa.

5. Manuel Neuer na Lionel Messi

 Mu 2015 Gicurasi, mbere y’umukino na Barcelona, Neuer yagize ati: “ndaza kwereka Messi boss uwo ari we”. Nubwo mu kibuga hari harimo ibirangirire byinshi, amaso yose yari ahanze kuri Manuel Neuer na Lionel Messi. Nubwo Neuer yari yubatse urukuta rudasanzwe mu izamu ariko ntibyabujije Messi kurusenya akanyeganyeza inshundura.

4. Chelsea na Barcelona

Ntitwakwibagirwa mu 2012 ubwo Chelsea yihimuraga kuri FC Barcelona yari yarayisezereye mu mikino yo kumugabane w’uburayi mu 2009. Byasabye iminota 12 gusa kugirango Torres ahe Chelsea ibyishimo.

3. Julio Cesar na Zlatan Ibrahimovic

Mu 2012 Inter yakiriye AC, zombi zikomoka mu gace kamwe ka Milan. Uyu uba ari umwe mu mikino iba ikomeye mu Butaliyani. Cesar yabanje kwica Ibrahimovic bizwi nka “mind games”. Yamubwiriye ku mutsi w’iryinyo ati: “Tera cyane mu izamu hagati.” ; ariko Zlatan yabyimye amatwi, asubira inyuma gato ubundi umupira awuboneza mu rushundura.

Paji 1 Ya 2 Ikurikira
Yanditswe na