Abakinnyi Ba Ruhago Bitiranwa Amazina Yombi

Abakinnyi Ba Ruhago Bitiranwa Amazina Yombi
Generated by IJG JPEG Library

This post is also available in: enEnglish

Hari ibyamamare binyuranye byitiranwa amazina amwe nka Ronaldo, Kaka cyangwa Pele. Ariko ntidukunze kubona abitiranwa amazina yombi. Ndetse ntituvuga abatiranwa n’ababyeyi babo bahoze bakina ruhago.

Aba ni abitiranwa ntacyo bapfana; nubwo kenshi usanga atari ibyamamare nk’abagenzi babo.

Aba ni bamwe mu bakinnyi bafite ba bazina nkuko bikunze kwitwa ;

5.Nemanja Vidic

Nemanja Vidic n’umunyaSeribiya wasezeye mu mupira w’amaguru. Yakinnye mu ikipe y’I gihugu kuva mu mwaka wa 2002 kugeza 2011.

Uwahoze akina muri Manchester United ari na kapiteni Nemanja Vidic kuigeza nubu akishimirwa n’abakunzi b’iyikipe ndetse na nyuma yo kujya muri Inter Milan.

Cyane ko yanafashije iyikipe guca agahigo ko kumara imikino 14 itinjijwe igitego ndetse agahabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’Ubwongereza.

Tariki 24 Ukwakira 2011, Vidić nibwo yatangaje ko asezeye mu ikipe y’I gihugu ya Serebiya, bitewe n’amagambo mabi yavugwaga n’abafana ngo ko yaba atitwara neza mu mwenda w’ikipe y’I gihugu.

Umusore witiranwa na Vidic afite imyaka 25 y’amavuko, akaba akina mubo hagati mu ikipe yo mu gihugu cya Serebiya yitwa FK Radnički 1923.

4.David Silva

Umukinnyi wa Manchester City David Silva akaba n’umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyikipe; yitiranwa n’abandi bakinnyi 3.

Umukinnyi ukina iburyo hagati mu ikipe yo muri Colombia yitwa Deportes Tolima akaba yitwa David Macalister Silva Mosquera.

Akina ibumoso hagati muri Cape Verde amazina ye ni David Mendes da Silva. ndetse n’umwataka wa Grêmio Catanduvense David Macalister Silva Mosquera.

Igitangaje, aba bose uko ari batatu bakina mu busatirizi bwo hagati nka David Silva ari no mu bakinnyi beza bo hagati muri shampiyona y’Ubwongereza.

IBINDI KU IPAJE IKURIKIRA……………………………………………………………..

Paji 1 Ya 3 Ikurikira

Email yawe ntiyerekanwa

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

Yanditswe na
I am a typical female who likes sports particularly football.