Impamvu Icyenda Ruhago Ariwo Mukino Ukunzwe Kurusha Indi

Impamvu Icyenda Ruhago Ariwo Mukino Ukunzwe Kurusha Indi

This post is also available in: enEnglish

Uru si urutonde rw’ikitayega; buri umwe azi impamvu akunda ruhago. Kuri uru rutonde rw’ Impamvu Icyenda Ruhago Ariwo Mukino Ukunzwe Kurusha Indi, buri umwe ashobora kongeraho n’izindi mpamvu nyinshi zitandukanye bitewe n’uko abyumva;

Ruhago ni umukino uvubura amarangamutima mw’isegonda. Abafana bazwiho kuba bagira amahane mu gihe bareba uyu mukino kimwe n’uko banagaragaza amarangamutima baba batsinze cyangwa batsinzwe.

9. Imikino y’amavidewo

Biragoye kwirengagiza uruhare rw’iyi mikino y’amavidewo cyane mo kongera ukwamamare kwa ruhago. 90% y’abafana bakiri bato bakina iyi mikino, cyane cyane FIFA. Si uko iyi mikino ishimishije cyane gusa, ahubwo inigisha byinshi kuri ruhago.

Ku ruhande rw’umufana, wiyiborera utsinda uko ubishaka. Kuruhande rw’imyigire; wenda imikino si uburyo bwiza cyane bwo kumenya ibya ruhago, ariko nibura umenya kugarira izamu uburyo bwo guhererekanya imipira ndetse n’igihe gikwiye cyo gutsinda.

8. Ruhago Iratungura

Ntawundi mukino n’umwe utungurana bigeze aha ruhago. Amakipe akomeye ku isi atsindwa n’amato cyane kuri yo; ba myugariro batsinda ibitego birenze bibiri mu mukino umwe, ba rutahizamu bitsinda ibitego, ba nyezamu nabo bakaba babasha gustinda igitego kiva mu izamu rye agatsinda mu rindi.

Benshi bareba ruhago kuko baba batazi uko biri bugende, yewe n’abanyamakuru b’abahanga, abatoza, cyangwa bamwe b’abahanga mu mikino yo gutega bashibora kwibeshya bikabije. Reka ntituvuge ibya Barcelona kuri PSG, Ibya Leicester mu mwaka ushize w’imikino cyangwa ibitego bya Ramos; kuko byakumvikana nk’amakabyankuru.

IBINDI KU IPAJI IKURIKIRA……….

Paji 1 Ya 4 Ikurikira

Email yawe ntiyerekanwa

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

Yanditswe na