Abakinnyi Barindwi Batigeze Bitwara Neza Mu Makipe Yabo Y’Ibihugu

Abakinnyi Barindwi Batigeze Bitwara Neza Mu Makipe Yabo Y’Ibihugu

Amarushanwa mu makipe yibihugu burya aba atandukanye n’ayo mu matsinda, bikaba rero ibyo kugawa iyo umukinnyi uri ku rwego mpuzamahanga atabashije kumenyera vuba izi mpinduka. Hasi hari urutonde rw’ Abakinnyi Barindwi Batigeze Bitwara Neza Mu Makipe Yabo Y’Ibihugu;

7. Nani –Portugal

Luís Carlos Almeida da Cunha, uzwi cyane nka Nani ntiyigeze mu by’ukuri yiyerekana mu ikipe ye y’igihugu nk’uko yari amanyeye kwiyerekana mu matsinda.

Uyu w’imyaka 30 yerekanye mu by’ukuri ubuhanga bwe mu makipe akomeye nka Man United na Fenerbahce gusa ibyo ntiyigeze abigaragariza Portugal. Yatsindiye ikipe ye y’igihugu ibitego 17 byonyine kugeza ubu kandi ntiyigeze yigaragaza mu bihe bikomeye by’iyi kipe. Uyu munyaportugal yarabarumbiye muri Euro ya 2008; arangwa n’imvune mu gikombe cy’isi cya 2010 ntiyanagira icyo agaragaza mu gikombe cy’isi cya.

6. Franck Ribery –France

Franck Henry Pierre Ribéry yabonwaga nk’umusimbura mwiza wa Zinedine Zidane ubwo yasezereraga ruhago muri 2006. Nyuma yo kwerekana mu by’ukuri icyo yari ashaboye mu mwaka wa 2006, Ribéry yari yitezweho guheka ikipe akayigeza kure nka kapiteni. Nyamara ibyo byagumye mu nzozi.

Uyu mufaransa yarumbiye ubufaransa muri Euro ya 2008, aba ingwiza murongo mu gikombe cy’isi cya 2010, ndetse n’urukozasoni muri Euro ya 2012. Ribéry yaranzwe n’imvune, bityo ntiyanabasha gukina igikombe cy’isi cya 2014; yaje gusezerera ruhago nyuma y’aho asiga tsinze ibitego 16 byinyine mu gihe yamaze akinira ubufaransa anasiga agahigo ko kutagira icyo amarira igihugu cye mu marushanwa yose yabashije kugaragaramo kuva muri 2006.

Ibindi Ku Ipaji Ikurikira………………………………………………………………

Paji 1 Ya 4 Ikurikira

Email yawe ntiyerekanwa

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

Yanditswe na