Abakinnyi 5 b’Ibyamamare bakiniye amakipe y’i bihugu Arenze Imwe

Abakinnyi 5 b’Ibyamamare bakiniye amakipe y’i bihugu Arenze Imwe

This post is also available in: enEnglish

Guhagararira ikipe y’ I gihugu n’ibyingenzi kuri buri mukinnyi, cyane ko bihesha ishema ndetse ari ikimenyetso cyo kubaha I gihugu cyawe. Nyamara, bamwe mu bakinnyi bakomeye bahinduye amakipe y’I bihugu bakinagamo mbere bajya muyandi, rimwe na rimwe inshuro zirenze imwe.

Gusa, umubare wa bakinnyi bahindura amakipe y’I bihugu nahura ni mbogamizi zo guhitamo hagati y’I bihugu bavukiyemo ndetse nibyo bakomokamo. K’ubwibyo bagasanga bibagoye guhitamo kuko bahisemo kimwe ikindi kirakara.

Aba nibamwe mubakinnyi 5 bakiniye amakipe y’I bihugu arenze imwe:

5. Thiago Motta

Yahoze akinira ikipe ya Barcelona mubo hagati, Thiago Motta yakiniye amakipe anyuranye y’ibihangange ku mugabane w’I burayi harimo; Barcelona, Atletico Madrid, Genoa, Inter Milan, na PSG nari nayo agikinira kuva mu mwaka wa 2012.

Umukinnyi w’umuhanga mubo hagati uziho gushaka uburyo ndetse no gutanga imipira myiza, Motta amaze gutsindira ibihembo bigera kuri 18 mu makipe asanzwe, harimo ibikombe bya shampiyona muri Espagne, Mubutaliyani, ndetse no mu Bufaransa, hamwe n’ibikombe bibiri by’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere kumugabane w’I burayi.

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya PSG yabanje gukinira ikipe y’I gihugu ya Brasil ari nacyo gihugu akomokamo, anatwaramo ibihembo 2 mu mwaka 2003, gusa kuva ubwo ntiyahamagarwa mu ikipe y’I gihugu mu myaka 8, muri 2011 yemera gukinira U Butaliyani ubwo yahamagarwaga.

4.Michel Platini

Uwahoze ari umuyobozi mukuru waUEFA Michel Platini yatsinze yatwaye igikombe cya shampiyona y’U Bufaransa, U Butaliyani, ndetse n’ibindi by’amarushanwa yo ku mugabane w’I burayi aza no gutwara igihembo cy’umukinnyi witwaye neza gitangwa na FiFA inshuro 3.

Yagejeje inshuro ebyiri ikipe y’I gihugu y’U Bufaransa muri kimwe cya kabiri muri irushanwa ry’igikombe cy’Isi ndetse benshi bafata umukinnyi Michel Platini nk’umukinnyi wa mbere ukomeye I gihugu cy’U Bufaransa cyagize w’ibihe byose.

Nyuma yo gusezera ku mugaragaro mu mupira w’amaguru ubwo yakinaga muri Juventus. Platini yagaragaye akinira indi kipe y’I gihugu mu mukino wa gishuti ubwo yakiniraga ikipe ya Kuwait ikina na Soviet Union.

IBINDI KU IPAJE IKURIKIRA………..

Paji 1 Ya 3 Ikurikira

Email yawe ntiyerekanwa

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

Yanditswe na
I am a typical female who likes sports particularly football.