Uduhigo 8 Tutazapfa Gukurwaho Mu Mateka Ya NBA

Uduhigo 8 Tutazapfa Gukurwaho Mu Mateka Ya NBA

This post is also available in: enEnglish

Hari abakinnyi benshi cyane bamaze kwandika amazina yabo mu gitabo cy’uduhigo twa NBA. Buri mwaka, nibura umukinnyi umwe cyangwa abarenzeho besa agahigo mu mukino wa basiketi muri NBA. Urugero, Russell Westbrook akommeje kwesa agahigo cyane mu gutsinda amanota ari hejuru ya 30, agatanga imipira iri hejuru y’icumi ivamo ibitego, akanagarura indi iri hejuru y’icumi, “Triple-Double“. Ariko hari uduhigo tumwe na tumwe tuzagorana gukurwaho n’ubonetse wese. Dore uduhigo 8 tutazapfa gukuraho mumateka ya NBA.

8. Gutsinda amanota 30 yikurikiranye: Wilt Chamberlain

Agahigo: Imikino 65 yikurikiranye.

http://lakersblog.latimes.com/.a/6a00d8341c506253ef0133f3b4db4b970b-pi

Muri iyi minsi, biba bitangaje kubona umukinnyi utsinda nibura amanota 30 mu mikino itanu ikurikiranye. Ariko ibi Chamberlain yabikoze cyera.

Yabashije kumara imikono 65 atsinda nibura amanota 30 cyangwa arenze kuri buri mukino. Iyi ni imwe mu mpamvu Wilt Chamberlain afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose muri uyu mukino.

7. Imipira myinshi ivamo ibitego: John Stockton

Agahigo: Imipira 15,806 ivamo ibitego

https://alltalksports.files.wordpress.com/2007/08/john-stockton-keeping-it-real.jpg

Stockton arusha 4,000 Jason Kidd, umukurikira mu gutanga imipira myinshi ivamo ibitego.. Yashyizeho agahigo ko gutanga imipira 15,806 yose ibyara ibitego. Aka gahigo bizagorana kugakuraho mu mateka ya Basiketi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

6. Gutwara ibikombe  byinshi bikurikiranya: Boston Celtics

Agahigo: Ibikombe 8 bikurikiranye

https://s-media-cache-ak0.pinimg.com/236x/b2/d2/13/b2d21376ec8dbed81cb7d61522db2f71.jpg

Nta yindi kipe muri NBA yigeze itwara ibikombe umunani yikurikiranya. Akaa gahigo keshejwe na Boston Celtics.

Ibindi Ku Ipaji Ikurikira……………………………………………..

Paji 1 Ya 3 Ikurikira

Email yawe ntiyerekanwa

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

Yanditswe na