Uduhigo 10 Dutangaje twa Cristiano Ronaldo

Uduhigo 10 Dutangaje twa Cristiano Ronaldo

This post is also available in: enEnglish

Cristiano Ronaldo, icyamamare muri Real Madrid, afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru.

Niwe mukinnyi wenyine watwaye igihembo cya Ballon d’Or mu makipe abiri atandukanye. Mu 2008 muri Manchester United; no muri Real Madrid mu myaka ya 2013,2014 na 2016.

Ronaldo, bitewe n’uduhigo dutandukanye yagiye yesa mu mupira w’amaguru, byatumye yigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’uyu mukino.

Yatangiriye gukina nk’uwabigize umwuga mu gihugu akomokamo cya Porutigali, mu ikipe ya Sporting CP mbere yo kwerekeza muri Manchester United mu 2003, ari na ho yagaragarije ubuhanga bwe muri ruhago.

Cristiano Ronaldo yafashije iyi kipe gutwara ikitwa igikombe cyose cyahataniwe, harimo n’icy’amakipe yabaye aya mbere iwayo kizwi nka UEFA Champions League mu 2008, ubwo yatsindaga igitego cy’umutwe ku mukino wa nyuma bakinnye na Chelsea i Moscow.

Ku myaka 23 gusa, yu munyaporutigari yabaye umukinnyi wa mbere mwiza wa FIFA.

Ronaldo yagiye muri Real Madrid avuye muri Manchester United mu 2009 aguzwe miliyoni 80  z’amapawundi, ahita aba umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka ya ruhago icyo gihe.

Uyu musore wavukiye i Madeira yafashije iyi kipe yo muri Esipanye nanone gutwara ibikombe byose bikinwa muri iki gihugu no ku mugabane w’uburaye, utibagiwe n’igikombe cy’isi cy’ama-club.

Muri Madrid, na ho yahabitse uduhigo twinshi cyane ku buryo bizagorna cyane kubona undi muntu udukuraho.

Reka turebe duhigo 10 dutuangaje Cristiano Ronaldo yesheje:

10. Gutsinda hejuru y’ibitego 40 inshuro ebyiri yikurikiranya muri Shampiyona!

Uyu munyaporutigari yabaye umukinnyi wa mbere ugeza ku bitego 40 muri shampiyona imyaka ibiri yikurikiranya. Mu 2011 yatsindiye Real Madrid ibitego 40, hanyuma mu 2012 ayitsindira 46.

Ibindi Ku Ipaji Ikurikira………………………………………………..

Paji 1 Ya 6 Ikurikira

Email yawe ntiyerekanwa

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

Yanditswe na