Mu kibuga abafana burya ntibaba bareba umupira ukinwa gusa.  Bita no ku bindi byinshi bijyanye n’imiterere y’abakinnyi nk’ indeshyo, ibigango cyangwa uko barimbye. Reka uyu munsi turebe abakinnyi 10 bafite amasura meza kurusha abandi ku isi.

10. Mats Hummels

Der BVB im Trainingslager in Bad Ragaz

N’ubwo ikipe itari kwitwara neza muri iyi minsi, Uyu Myugariro wa Borussia Dortmund ni umwe mu basore batuma inkumi n’abagore bo mu Budage baboneka ku bibuga bakuruwe n’isura ye ibakurura. Ni nomero ya 10 ku rutonde rw’abakinnyi bafite amasura meza kurusha abandi ku isi.

9. Gerrard Piqué

Pique

Gerrard Piqué ni myugariro wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne. Usibye kuba ari myugariro mwiza Piqué ni umwe mu basore beza bakina ruhago. Ubwiza bw’uyu musore bwabashije gukurura umuririmbyikazi w’icyamamare Shakira. Uyu niwe mugore we kuri ubu bakaba banafitanye abana babiri

8. Cesc Fabregas

Fabregas

Fabregas ni umunya Espagne ukina hagati muri Chelsea. Usibye kuba ashobora gutanga imipira neza mu kibuga no gucenga, uyu musore abarirwa mu bakinnyi ba mbere bafite amasura meza ku isi. Kuri uru rutonde aza ku mwanya wa 8.

7. Mario Gotze

Gotze

Gotze yavutse ku itariki ya 3 kamena mu w’1992, akina hagati muri Bayern Munich no mu ikipe y’igihugu y’Ubudage. Abantu benshi bamwibukira ku gitego yatsinze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi kikabahesha intsinzi.

Abakobwa n’abagore bishimira cyane kumubona mu kibuga, ibi bimuhesha umwanya wa 7 kuri uru rutonde.

6. Fernando Torres

Torress

Uyu mu nya Espagne bakunze kwita ‘El nino’ yakinnye mu makipe menshi akomeye y’i Burayi, ubu akinira Atletico Madrid ikipe yakuriyemo. Yayigarutsemo avuye muri AC Milan aho yari yatijwe na Chelsea, iyi nayo yayigiyemo avuye muri Liverpool ao yagiriye ibihe byiza cyane.

Usibye ibyo bigwi, Torres afite isura nziza ikurura abagore cyane. Afite umwanya wa gatandatu kuri uru rutonde.

5. Robin Van Persie

van Persie

Azwi cyane ku gitego yatsinze yirambuye mu kirere mu gikombe cy’isi giheruka. Usibye gutsinda ibitego byiza by’amashoti, RVP azwiho kuba afite isura nziza. insokozo n’indoro bye bimuhesha kuza ku mwanya wa 5 kuri uru rutonde.

4. Iker Casilas

Casillas

Casillas ni umwe mu bazamu beza babayeho mu bihe bya vuba aha. Usibye kugarura imipira ijya mu izamu, uyu mu nya Espanye ukinira FC Porto azwiho kuba afite isura nziza ikurura abari n’abategarugori.

3. David Villa

Villa

David Villa ni umu nya Espanye wavutse ku itariki ya 3 Ukuboza 1981, ubu akinira New York City yo muri Major League Soccer. Ni umwe mu bakinnyi bafite amasura meza ku isi. Indoro n’insokozo bye bimushyira ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abakinnyi icumi bafite amasura meza kurusha abandi.

2. Kaka

KAKA1

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abakinnyi 10 bafite amasura meza kurusha abandi haraza umunya Brezil Kaka Izecson Leite.

Imisatsi, amaso n’iminwa bye byahogoje benshi mu bakobwa n’abagore bafana umupira w’amaguru.

1. Cristiano Ronaldo

Ronaldo

Cristiano Ronaldo ni we mukinnyi urusha abandi bose isura nziza. Uwavuga ko abakobwa benshi bakunze umupira w’amaguru kubera uyu mugabo ntiyaba yibeshye cyane.

Amaso, Iminwa n’insokozo zidasanzwe byahogoje benshi mu b’igitsina gore bareba umupira w’amaguru.